48 Bahaguruka mu misozi ya Abarimu bashinga amahema mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu hafi ya Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.+ 49 Bakomeza gutura aho hafi ya Yorodani, kuva i Beti-yeshimoti kugeza Abeli-shitimu+ mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu.