7 Ariko uko si ko biri ku mugaragu wanjye Mose! Namushinze abantu banjye ni ukuvuga Abisirayeli.+ 8 Njye na we twivuganira nk’uko umuntu avugana n’undi.+ Muvugisha neruye, atari mu migani, kandi njyewe Yehova ndamwiyereka. None se ni iki cyatumye mutinyuka kuvuga nabi umugaragu wanjye Mose?”