-
1 Samweli 25:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Hari umugabo w’i Mawoni+ wari ufite imitungo i Karumeli.+ Uwo mugabo yari umukire cyane, afite intama 3.000 n’ihene 1.000 kandi icyo gihe yari i Karumeli* yogosha ubwoya bw’intama ze. 3 Uwo mugabo yitwaga Nabali,+ umugore we akitwa Abigayili.+ Uwo mugore yari umunyabwenge kandi ari mwiza, ariko umugabo we yagiraga amahane kandi yitwara nabi.+ Uwo mugabo yakomokaga mu muryango wa Kalebu.+
-