-
Yosuwa 16:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Uyu ni wo wari umupaka w’akarere kahawe abakomoka kuri Efurayimu hakurikijwe imiryango yabo: Umupaka w’akarere bahaweho umurage, mu burasirazuba wavaga Ataroti-adari+ ukagenda ukagera i Beti-horoni ya Ruguru,+ 6 ukagarukira ku nyanja. Uhereye kuri Mikimetati+ yo mu majyaruguru, umupaka wo mu burasirazuba wageraga i Tanati-shilo, ugakomeza ugana mu burasirazuba bwa Yanowa.
-