-
Kubara 32:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Mose arabasubiza ati: “Nimubigenza mutyo, mugafata intwaro mukajya ku rugamba muyobowe na Yehova,+ 21 abantu bose muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bakarwanirira Yehova, kugeza aho azirukanira abanzi be,+ 22 icyo gihugu Yehova akabafasha mukacyigarurira,+ hanyuma mukabona kugaruka,+ icyo gihe Yehova n’Abisirayeli ntibazabona ko mufite icyaha. Iki gihugu kizaba umurage wanyu na Yehova abireba.+
-
-
Kubara 32:25-29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nuko abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni babwira Mose bati: “Nyakubahwa, tuzabikora nk’uko ubitegetse. 26 Abana bacu, abagore bacu n’amatungo yacu yose bizasigara mu mijyi y’i Gileyadi,+ 27 ariko twe tuzambuka, buri wese afite intwaro, tujye ku rugamba turwanirire Yehova,+ nk’uko wabivuze nyakubahwa.”
28 Nuko Mose atanga itegeko rirebana na bo, ariha umutambyi Eleyazari na Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli, 29 arababwira ati: “Abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni nibambukana namwe Yorodani, buri wese yiteguye kurwana intambara, bakarwanirira Yehova, maze mukigarurira icyo gihugu, muzabahe igihugu cy’i Gileyadi kibe umurage wabo.+
-