14 Mu burasirazuba bwa Yorodani muzatange imijyi itatu,+ no mu gihugu cy’i Kanani muhatange imijyi itatu.+ Iyo izabe imijyi yo guhungiramo. 15 Iyo mijyi itandatu Abisirayeli n’abimukira+ baturanye na bo bajye bayihungiramo. Umuntu wese wishe undi atabishakaga ajye ayihungiramo.+