10 Umugabane wa gatatu+ wahawe abakomoka kuri Zabuloni+ hakurikijwe imiryango yabo kandi umupaka w’akarere kabo waragendaga ukagera i Saridi. 11 Umupaka wabo wazamukaga ugana mu burengerazuba ukagera i Marala n’i Dabesheti, hanyuma ugakomeza ugana mu kibaya giteganye n’i Yokineyamu.