-
Gutegeka kwa Kabiri 13:12-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Nimuramuka mwumvise amakuru aturutse muri umwe mu mijyi yanyu Yehova Imana yanyu yabahaye kugira ngo muyituremo, bavuga bati: 13 ‘hari abantu b’imburamumaro bavuye muri mwe bagerageza gushuka abatuye mu mujyi wabo bababwira bati: “nimuze dukorere izindi mana,” imana mutigeze kumenya,’ 14 muzabikurikirane, mubigenzure, mubibaririze neza mwitonze.+ Nimusanga ari ukuri koko, icyo kintu kibi cyane cyarakozwe, 15 muzicishe inkota abaturage b’uwo mujyi.+ Uwo mujyi n’ibiwurimo byose n’amatungo awurimo yose, muzabirimbuze+ inkota.
-