13 Muzirinde gutambira ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro ahandi hantu mubonye hose.+ 14 Ahubwo ahantu Yehova azatoranya mu gace imiryango yanyu izaba ituyemo, ni ho honyine muzajya mutambira ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro kandi ni ho muzajya mukorera ibyo mbategeka byose.+