-
Abalewi 25:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 “‘Umwisirayeli nakena akagurisha isambu ye, mwene wabo wa bugufi azaze yongere agure iyo sambu umuvandimwe we yagurishije.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 25:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 “Niba abavandimwe batuye mu gace kamwe, umwe muri bo agapfa atabyaye umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashakwe n’umugabo utari uwo muri uwo muryango. Umuvandimwe w’uwo mugabo azamugire umugore we.+ 6 Umwana w’imfura azabyarana n’uwo mugore azitirirwa izina ry’umuvandimwe we wapfuye,+ kugira ngo ritibagirana muri Isirayeli.+
-