-
Kubara 15:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “‘Ariko niba ugiye gutambira Yehova ikimasa ngo kibe igitambo gitwikwa n’umuriro+ cyangwa igitambo cyo gukora ibintu byihariye umuntu yasezeranyije Imana+ cyangwa ibitambo bisangirwa,*+ 9 icyo kimasa uzagitambe kiri kumwe n’ibiro bitatu by’ituro* ry’ibinyampeke+ by’ifu inoze ivanze n’amavuta ajya kungana na litiro ebyiri.* 10 Uzatange n’ituro rya divayi+ ryenda kungana na litiro ebyiri. Ibyo bizabe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.
-