-
Kuva 23:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “Ujye unkorera umunsi mukuru inshuro eshatu mu mwaka.+
-
-
Kuva 34:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 “Inshuro eshatu mu mwaka, umugabo wese wo muri mwe ajye aza imbere y’Umwami w’ukuri Yehova, Imana ya Isirayeli.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 12:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ahubwo muzashake ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya mu gace imiryango yanyu yose izaba ituyemo kugira ngo hitirirwe izina rye kandi ahabe. Aho ni ho muzajya mujya.+ 6 Aho ni ho muzajya mujyana ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu+ n’amaturo yanyu,+ ibitambo byanyu byo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana n’amaturo yanyu atangwa ku bushake,+ n’amatungo yose yavutse mbere, zaba ihene, inka cyangwa intama.+
-
-
Abacamanza 21:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Nuko baravuga bati: “Buri mwaka hari umunsi mukuru wa Yehova ubera i Shilo+ mu majyaruguru y’i Beteli, ahagana mu burasirazuba bw’umuhanda uva i Beteli ujya i Shekemu, mu majyepfo y’i Lebona.”
-