13 Nindamuka menye ko papa ashaka kukugirira nabi simbikubwire ngo wigendere amahoro, Yehova azampane cyane. Yehova azabane nawe+ nk’uko yabanye na papa.+ 14 Uzakomeze kungaragariza urukundo rudahemuka rwa Yehova, igihe cyose nzaba nkiriho n’igihe nzaba ntakiriho.+