-
1 Samweli 20:19-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Umunsi uzakurikiraho bwo, bizagaragara kurushaho. Ubwo rero uzajye ha handi wihishe wa munsi,* ugume hafi y’ibuye rihari. 20 Nzarasa imyambi itatu iruhande rwaryo, nk’ufite ikintu runaka ashaka kurasa. 21 Nzatuma umugaragu wanjye mubwire nti: ‘Genda unzanire iriya myambi.’ Nimubwira nti: ‘Dore imyambi iri iruhande rwawe yitore,’ ndahiriye imbere ya Yehova ko ibyo bizaba bisobanuye ko ari amahoro, nta cyo uri bube. 22 Ariko nimubwira nti: ‘Dore imyambi iri kure yawe,’ uzahite ugenda kuko ari ko Yehova azaba abishaka.
-