3 Arabasubiza ati: “Ese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo we n’abo bari kumwe basonzaga?+ 4 Yinjiye mu nzu y’Imana maze we n’abo bari kumwe barya imigati igenewe Imana,+ kandi amategeko ataramwemereraga kuyirya, kuko yaribwaga n’abatambyi bonyine.+