-
1 Samweli 18:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Iyo Dawidi n’abandi bagarukaga bavuye kwica Abafilisitiya, abagore bavaga mu mijyi yose ya Isirayeli baje kwakira Umwami Sawuli baririmba+ bishimye kandi babyina, bavuza ingoma+ kandi bacuranga inanga. 7 Abagore babaga baje muri ibyo birori bararirimbaga bati:
“Sawuli yishe abantu ibihumbi,
Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo.”+
8 Sawuli ararakara cyane,+ iyo ndirimbo ntiyamushimisha kuko yibwiraga ati: “Bavuze ko Dawidi yishe abantu ibihumbi mirongo, naho njye bavuga ko nishe abantu ibihumbi gusa. Erega ubu igikurikiraho ni ukumuha ubwami!”+
-
-
1 Samweli 29:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ariko abatware b’Abafilisitiya baramurakarira cyane, baramubwira bati: “Subizayo uyu mugabo.+ Nasubire aho wamuhaye agomba kuba. Ntiwemere ko ajyana natwe ku rugamba, atagerayo akaduhinduka.+ Nta kindi yakora kugira ngo ashimwe na shebuja, uretse kumushyira imitwe y’ingabo zacu. 5 Ese uyu si Dawidi baririmbye, igihe babyinaga bavuga bati:
‘Sawuli yishe abantu ibihumbi,
Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo’?”+
-