-
1 Samweli 3:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Ni yo mpamvu narahiriye Eli n’umuryango we ko nta bitambo cyangwa amaturo bizatuma icyaha cyabo cyibagirana.”+
-
-
1 Samweli 4:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nanone Isanduku y’Imana yarafashwe kandi abahungu babiri ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi barapfa.+
-
-
1 Samweli 4:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Uwo mugabo avuze iby’Isanduku y’Imana y’ukuri, Eli ahita ahanuka ku ntebe yari yicayeho agwa agaramye iruhande rw’amarembo, avunika ijosi arapfa, kuko yari ashaje kandi afite ibiro byinshi. Yari amaze imyaka 40 ari umucamanza wa Isirayeli.
-