-
Gutegeka kwa Kabiri 23:3-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 “Ntihazagire Umwamoni cyangwa Umumowabu uba mu bagize iteraniro rya Yehova.+ Ndetse kugeza ku gisekuru cya 10 cy’ababakomokaho, ntihazagire uba mu bagize iteraniro rya Yehova, 4 kuko igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa+ batabazaniye umugati n’amazi kandi bakaba baraguriye Balamu umuhungu wa Bewori w’i Petori y’i Mezopotamiya kugira ngo abasabire ibyago.+ 5 Ariko Yehova Imana yanyu ntiyumviye Balamu.+ Ahubwo ibyo byago Yehova Imana yanyu yabibahinduriyemo imigisha,+ kuko Yehova Imana yanyu yabakunze.+ 6 Mu buzima bwanyu bwose, ntimuzatume bagira amahoro cyangwa ngo bamererwe neza.+
-