6 Dawidi abwira Ahimeleki w’Umuheti+ na Abishayi+ umuhungu wa Seruya,+ wavukanaga na Yowabu, ati: “Ni nde turi bumanukane tukajyana mu nkambi ya Sawuli?” Abishayi aramusubiza ati: “Ni njye tujyana.”
18 Icyo gihe abahungu batatu ba Seruya+ ari bo Yowabu,+ Abishayi+ na Asaheli+ na bo bari bahari. Asaheli yari azi kwiruka cyane, yihutaga nk’ingeragere mu gasozi.
18 Abishayi+ wavukanaga na Yowabu umuhungu wa Seruya,+ yari ahagarariye abandi batatu. Yicishije icumu rye abantu 300 kandi na we yabaye icyamamare nka ba bandi batatu.+
15 uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi.+16 Bashiki babo ni Seruya na Abigayili.+ Abahungu ba Seruya uko ari batatu ni Abishayi,+ Yowabu+ na Asaheli.+