-
1 Samweli 31:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Abaturage b’i Yabeshi-gileyadi+ bumvise ibyo Abafilisitiya bari bakoreye Sawuli, 12 abasirikare bose barara bagenda ijoro ryose, bavana umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be ku rukuta rw’i Beti-shani, bayizana i Yabeshi barayitwika. 13 Nuko bafata amagufwa yabo+ bayashyingura munsi y’igiti* i Yabeshi,+ bamara iminsi irindwi batarya batanywa.
-