-
2 Samweli 4:5-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Rekabu na Bayana, abahungu ba Rimoni w’i Beroti, binjira mu nzu ya Ishibosheti igihe hari hashyushye cyane. Icyo gihe yari aryamye ari mu kiruhuko cya saa sita. 6 Binjiye mu nzu bameze nk’abagiye kuzana ingano, bahita bamukubita inkota mu nda. Nuko Rekabu n’umuvandimwe we Bayana+ bahita bahunga. 7 Igihe binjiraga mu nzu basanze aryamye ku buriri mu cyumba cye, bamukubita inkota baramwica, hanyuma bamuca umutwe. Nuko bafata umutwe we barawujyana, bagenda ijoro ryose banyura mu nzira ica muri Araba. 8 Baza kugera i Heburoni bashyiriye umwami Dawidi umutwe wa Ishibosheti,+ baramubwira bati: “Dore umutwe wa Ishibosheti umuhungu wa Sawuli, umwanzi wawe+ washakaga kukwica.+ Nyagasani mwami, uyu munsi Yehova yaguhoreye kuri Sawuli n’abamukomokaho.”
-