-
Abalewi 18:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina na mushiki wawe, yaba uwo muhuje papa cyangwa uwo muhuje mama, mwaba mwaravukiye mu rugo rumwe cyangwa yaravukiye ahandi.+
-
-
Abalewi 18:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Nihagira ukora kimwe muri ibyo bintu bibi byose, azicwe.
-
-
Abalewi 20:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina na mushiki we, yaba umukobwa wa papa we cyangwa umukobwa wa mama we, bizaba bikojeje isoni.+ Bazicirwe imbere y’Abisirayeli. Uwo mugabo azaba asuzuguje mushiki we. Azabazwe icyaha cye.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 27:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina na mushiki we, yaba umukobwa wa papa we cyangwa umukobwa wa mama we, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
-