-
Yosuwa 16:5-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Uyu ni wo wari umupaka w’akarere kahawe abakomoka kuri Efurayimu hakurikijwe imiryango yabo: Umupaka w’akarere bahaweho umurage, mu burasirazuba wavaga Ataroti-adari+ ukagenda ukagera i Beti-horoni ya Ruguru,+ 6 ukagarukira ku nyanja. Uhereye kuri Mikimetati+ yo mu majyaruguru, umupaka wo mu burasirazuba wageraga i Tanati-shilo, ugakomeza ugana mu burasirazuba bwa Yanowa. 7 Hanyuma waramanukaga ukava i Yanowa ukagera Ataroti n’i Nara, ukanyura i Yeriko+ ugakomeza ugana kuri Yorodani. 8 Uhereye i Tapuwa,+ umupaka wabo wakomezaga werekeza mu burengerazuba ukagenda ukagera mu Kibaya cya Kana ukagarukira ku nyanja.+ Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Efurayimu hakurikijwe imiryango yabo.
-