-
Yosuwa 16:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Umupaka w’akarere kahawe abakomoka kuri Yozefu+ hakoreshejwe ubufindo,*+ waheraga kuri Yorodani i Yeriko, ukagenda ugana ku mugezi wo mu burasirazuba bwa Yeriko, ukanyura mu butayu buzamuka buvuye i Yeriko bukagera mu karere k’imisozi miremire y’i Beteli.+ 2 Wavaga i Beteli y’i Luzi ugakomeza ukagera Ataroti ku mupaka w’Abaruki.
-