-
2 Samweli 17:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nuko Ahitofeli abwira Abusalomu ati: “Ndakwinginze, reka ntoranye abagabo 12.000 duhaguruke dukurikire Dawidi iri joro. 2 Ndamugeraho ananiwe yacitse intege,+ mutere ubwoba, abantu bari kumwe na we bose bahunge maze abe ari we wenyine nica.+ 3 Hanyuma nzakugarurira abantu bose. Mu gihe utarica uwo ushaka, abantu bose ntibashobora kugaruka. Numwica ni bwo abantu bose bazagira amahoro.”
-