ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 7:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 Yosuwa n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bafata Akani+ ukomoka kuri Zera, bafata ya feza na wa mwenda bambara mu birori, ya zahabu,+ abahungu be, abakobwa be, ikimasa cye, indogobe ye, intama ze, ihene ze, ihema rye n’ibintu byose yari atunze, nuko babijyana mu Kibaya cya Akori.+

  • Yosuwa 7:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 Bamurunzeho ikirundo kinini cy’amabuye, n’ubu kiracyahari. Nuko Yehova areka kubarakarira.+ Ni yo mpamvu aho hantu hiswe Ikibaya cya Akori* kugeza n’ubu.

  • Yosuwa 8:29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Amanika umwami wa Ayi ku giti, umurambo we urahirirwa, kugeza nimugoroba, maze izuba rigiye kurenga, Yosuwa ategeka ko bawumanura kuri icyo giti.+ Hanyuma bawujugunya ku marembo y’umujyi, bawurundaho ikirundo kinini cy’amabuye kandi n’ubu kiracyahari.

  • Yosuwa 10:23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Nuko bakura mu buvumo ba bami batanu, ari bo umwami w’i Yerusalemu, umwami w’i Heburoni, umwami w’i Yaramuti, umwami w’i Lakishi n’umwami wa Eguloni,+ barabamuzanira.

  • Yosuwa 10:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Izuba rirenze Yosuwa ategeka ko babamanura kuri bya biti+ bakabajugunya muri bwa buvumo bari bihishemo. Bashyira amabuye manini ku muryango w’ubwo buvumo, na n’ubu* aracyahari.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze