-
2 Samweli 9:7-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Dawidi aramubwira ati: “Witinya, kuko nzakugirira neza+ mbikoreye papa wawe Yonatani. Nzagusubiza imirima yose ya sogokuru wawe Sawuli kandi igihe cyose uzajya urira ku meza yanjye.”*+
8 Mefibosheti aramwunamira, aravuga ati: “Nkanjye umugaragu wawe, mfite akahe gaciro ku buryo wanyitaho? Ndi intumbi y’imbwa!”+ 9 Umwami ahamagara Siba, umugaragu wa Sawuli, aramubwira ati: “Ibyari ibya Sawuli n’umuryango we byose mbihaye umwuzukuru we.+ 10 Wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe mujye muhinga imirima ya Mefibosheti, ibyo musaruye bibe ibyo gutunga abana be. Ariko Mefibosheti we, ni ukuvuga umwuzukuru wa Sawuli, igihe cyose azajya arira ku meza yanjye.”+
Siba yari afite abahungu 15 n’abagaragu 20.+
-