-
Zab. 18:31-42Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Yehova nta yindi Mana imeze nkawe.+
Mana ni wowe gitare cyacu.+
33 Utuma nsimbuka nk’imparakazi,
Kandi ni wowe utuma nkomeza guhagarara ahantu harehare hacuramye cyane.+
34 Ni wowe unyigisha kurwana.
Amaboko yanjye ashobora kugonda umuheto w’umuringa.
35 Unkiza ukoresheje ingabo yawe,+
Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuranshyigikira.
Kuba wicisha bugufi ni byo bituma mba umuntu ukomeye.+
36 Aho nyura wahagize hagari.
Ibirenge byanjye ntibizanyerera.+
37 Nzakurikira abanzi banjye mbafate,
Kandi sinzagaruka ntabamazeho.
38 Nzabamenagura ku buryo batazashobora guhaguruka.+
Nzabatsinda.
39 Uzampa imbaraga kugira ngo njye ku rugamba.
Abanzi banjye uzabatsinda.+
40 Uzatuma abanzi banjye bampunga.
41 Baratabaza ariko nta wo kubakiza uhari.
Yehova, n’iyo bagutabaje ntubasubiza.
42 Nzabahonda banoge bamere nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga.
Nzabajugunya nk’ibyondo byo mu muhanda.
-