-
2 Samweli 2:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Abuneri yongera kubwira Asaheli ati: “Waretse kunkurikira! Cyangwa urashaka ko nkwica? Ubwo se nazongera nte kureba mukuru wawe Yowabu mu maso?” 23 Ariko akomeza kumukurikira. Abuneri amukubita umuhunda* w’icumu+ mu nda uhinguka mu mugongo, ahita agwa aho arapfa. Abantu bose bageraga aho Asaheli yapfiriye barahagararaga.
-