8 Azagira abayoboke kuva ku nyanja imwe kugeza ku yindi,
No kuva ku Ruzi rwa Ufurate kugeza ku mpera z’isi.+
9 Abatuye mu butayu bazunamira umwami,
Kandi azatsinda abanzi be.+
10 Abami b’i Tarushishi n’abami b’ibirwa bazamuzanira amaturo.+
Abami b’i Sheba n’abami b’i Seba bazamuzanira impano.+