-
Gutegeka kwa Kabiri 17:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 muzashyireho umwami Yehova Imana yanyu azatoranya.+ Muzashyiraho umwami mukuye mu bavandimwe banyu. Ntimuzemererwa gushyiraho umwami w’umunyamahanga, utari umuvandimwe wanyu. 16 Icyakora uwo mwami ntazirundanyirizeho amafarashi+ cyangwa ngo asubize abantu muri Egiputa kugira ngo ajye gushaka amafarashi menshi,+ kuko Yehova yababwiye ati: ‘ntimuzongere kunyura iyi nzira ngo musubireyo.’
-
-
1 Abami 10:24-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Abantu bo ku isi bose bashakaga uko babonana na Salomo kugira ngo bumve ubwenge Imana yamuhaye.+ 25 Uwazaga wese yazanaga impano, ni ukuvuga ibintu bikozwe mu ifeza, ibikozwe muri zahabu, imyenda, intwaro, amavuta ahumura neza, amafarashi n’inyumbu.* Uko ni ko buri mwaka byagendaga.
26 Salomo akomeza gushaka amagare y’intambara n’amafarashi* menshi. Yari afite amagare y’intambara 1.400 n’amafarashi* 12.000,+ yabaga mu mijyi y’amagare y’intambara no hafi y’umwami i Yerusalemu.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 1:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Igare ry’intambara baritumizaga muri Egiputa ku biceri by’ifeza 600, naho ifarashi ikagurwa ibiceri by’ifeza 150. Nanone abo bacuruzi b’umwami bazanaga amagare n’amafarashi bakayagurisha abami bose b’Abaheti n’abo muri Siriya.
-