-
1 Ibyo ku Ngoma 28:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo igishushanyo+ cy’uko ibaraza+ rizaba rimeze, ibyumba by’urusengero, ibyumba byo kubikamo, ibyumba byo hejuru, ibyumba by’imbere n’inzu y’umupfundikizo wo kwiyunga n’Imana.*+ 12 Amuha igishushanyo cyerekana ibintu byose yahishuriwe n’Imana,* ari byo imbuga zombi+ z’inzu ya Yehova, ibyumba byose byo kuriramo bikikije iyo nzu, ibyumba byo kubikamo byo mu nzu y’Imana y’ukuri n’aho kubika ibintu byejejwe.*+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 3:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko Salomo atangira kubaka inzu ya Yehova+ i Yerusalemu ku Musozi wa Moriya,+ aho Yehova yari yarabonekeye papa we Dawidi,+ ku mbuga ya Orunani+ w’Umuyebusi bahuriraho imyaka, aho Dawidi yari yarateganyije. 2 Yatangiye kuyubaka ku itariki ya kabiri z’ukwezi kwa kabiri, mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwe.
-