33 Umwami arababwira ati: “Nimujyane n’abashinzwe kundinda, mwicaze Salomo umuhungu wanjye ku nyumbu+ yanjye, mumumanukane mumujyane i Gihoni.+ 34 Umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani bamusukeho amavuta+ abe umwami wa Isirayeli. Hanyuma muvuze ihembe maze muvuge muti: ‘Umwami Salomo arakabaho!’+