-
2 Abami 23:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Igihe Yosiya yahindukiraga akabona imva zari ku musozi, yasabye abantu kuvana amagufwa muri izo mva bakayatwikira kuri icyo gicaniro, kugira ngo kitazongera gukoreshwa mu gusenga, nk’uko Yehova yari yarabivuze akoresheje umuntu w’Imana y’ukuri wari waravuze ko ibyo bintu byari kuba.+ 17 Hanyuma arabaza ati: “Ririya buye ndeba, riri ku mva ya nde?” Abantu bo muri uwo mujyi baramusubiza bati: “Iriya ni imva y’umuntu w’Imana y’ukuri wari waraturutse mu Buyuda,+ wari waravuze ibi bintu umaze gukorera igicaniro cy’i Beteli.”
-