ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 14:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ni yo mpamvu ngiye guteza ibyago umuryango wa Yerobowamu, nkarimbura umuntu wese w’igitsina gabo* wo mu muryango we, ndetse n’udafite kirengera n’ufite intege nke kurusha abandi muri Isirayeli. Nzakuraho umuryango wa Yerobowamu+ nk’uko umuntu akura ahantu amase akayamaraho.

  • 1 Abami 15:25-29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Nadabu+ umuhungu wa Yerobowamu yabaye umwami muri Isirayeli mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Asa, umwami w’u Buyuda. Nadabu yamaze imyaka ibiri ari umwami wa Isirayeli. 26 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, yigana papa we,+ akora ibyaha nk’ibyo yakoze n’ibyo yatumye Abisirayeli bakora.+ 27 Basha umuhungu wa Ahiya wo mu muryango wa Isakari aramugambanira, amwicira i Gibetoni,+ umujyi w’Abafilisitiya, igihe Nadabu n’Abisirayeli bose bari bagose Gibetoni. 28 Basha yishe Nadabu mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Asa umwami w’u Buyuda, aramusimbura aba umwami. 29 Akimara kuba umwami yishe abo mu muryango wa Yerobowamu bose. Nta muntu n’umwe ukomoka kuri Yerobowamu yasize agihumeka. Yarabishe bose arabamara, nk’uko Yehova yari yarabivuze, akoresheje umugaragu we Ahiya w’i Shilo.+

  • 2 Abami 17:22, 23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Abisirayeli bakomeje gukora ibyaha byose nk’ibyo Yerobowamu yakoze.+ Ntibigeze babireka, 23 kugeza igihe Yehova yabirukaniye mu gihugu nk’uko yari yarabivuze akoresheje abagaragu be bose b’abahanuzi.+ Uko ni ko Abisirayeli bajyanywe mu gihugu cy’Abashuri ku ngufu,+ akaba ari na ho bakiri kugeza uyu munsi.*

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze