ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 8:7-9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Yehova Imana yanyu agiye kubajyana mu gihugu cyiza,+ igihugu kirimo ibibaya bitembamo imigezi, gifite amasoko y’amazi ava mu butaka, agatemba mu bibaya no mu karere k’imisozi miremire. 8 Ni igihugu cyeramo ingano z’ubwoko bwose,* imizabibu, imbuto z’imitini n’amakomamanga,*+ igihugu kirimo ubuki n’imyelayo ivamo amavuta.+ 9 Nanone, ni igihugu mutazicirwamo n’inzara cyangwa ngo mugire icyo mubura, igihugu kirimo imisozi yuzuyemo amabuye y’agaciro, urugero nk’ubutare* n’umuringa.

  • Gutegeka kwa Kabiri 29:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Ni na cyo cyatumye Yehova abirukana mu gihugu cyabo afite uburakari n’umujinya mwinshi,+ akabajyana mu kindi gihugu ari na cyo barimo kugeza n’uyu munsi.’+

  • Yosuwa 23:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Ariko nk’uko Yehova Imana yanyu yabakoreye ibintu byiza byose yari yarabasezeranyije,+ ni na ko Yehova azabateza ibyago* byose yavuze kandi akabarimbura mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.+

  • 2 Abami 17:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze Samariya.+ Nuko ajyana ku ngufu Abisirayeli+ muri Ashuri, abatuza i Hala n’i Habori ku ruzi rwa Gozani+ no mu mijyi y’Abamedi.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze