-
2 Ibyo ku Ngoma 12:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, atwara ibintu by’agaciro byo mu nzu ya Yehova+ n’ibyo mu nzu* y’umwami. Yatwaye ibintu byose harimo n’ingabo* za zahabu Salomo yari yarakoze.+ 10 Nuko Umwami Rehobowamu azisimbuza izindi ngabo zikozwe mu muringa, aziha abayoboraga abarinzi b’umuryango w’inzu y’umwami. 11 Iyo umwami yabaga aje ku rusengero rwa Yehova, abarinzi bamuherekezaga bafite izo ngabo, hanyuma bakazisubiza mu cyumba cyabo.
-