-
2 Abami 9:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Yehu afata umuheto we, arasa Yehoramu umwambi hagati mu bitugu usohokera mu mutima, agwa mu igare rye ry’intambara.
-
-
2 Abami 10:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Yehu yandika ibaruwa ya kabiri ivuga iti: “Niba munshyigikiye kandi mukaba mwiteguye kunyumvira, nimuce abahungu ba shobuja imitwe maze ejo nk’iki gihe muzayinzanire i Yezereli.”
Icyo gihe abahungu b’umwami uko ari 70 bari kumwe n’abanyacyubahiro bo mu mujyi babareraga. 7 Bakimara kubona iyo baruwa, bafata abahungu b’umwami uko bari 70 barabica,+ imitwe yabo bayishyira mu bitebo bayoherereza Yehu i Yezereli.
-
-
2 Abami 10:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Yehu yinjirana na Yehonadabu+ umuhungu wa Rekabu mu rusengero rwa Bayali. Abwira abasenga Bayali ati: “Murebe neza niba nta muntu usenga Yehova uri hano. Murebe ko hari abasenga Bayali gusa.”
-
-
2 Abami 10:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nuko Yehu arangije gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro, abwira abarinzi n’abakuru b’ingabo ati: “Nimwinjire mubice! Ntihagire n’umwe ubacika.”+ Abarinzi n’abakuru b’ingabo babicisha inkota, bakajya bajugunya intumbi zabo hanze. Bakomeza kubica bagera no mu cyumba cy’imbere* cy’urusengero rwa Bayali.
-