-
2 Abami 2:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Ava aho arazamuka ajya i Beteli. Ari mu nzira agenda, abana b’abahungu bava mu mujyi batangira kumuserereza+ bati: “Va hano wa mugabo w’uruhara we! Va hano wa mugabo w’uruhara we!” 24 Arahindukira arabareba maze asaba Yehova ko yabateza ibyago. Nuko idubu ebyiri z’ingore+ ziva mu ishyamba zishwanyaguza abana 42 muri bo.+
-