-
2 Abami 9:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Yehu abwira Bidukari wari umwungirije ati: “Muterure umujugunye mu murima wa Naboti w’i Yezereli.+ Wibuke ko njye nawe twari kumwe turi inyuma ya papa we Ahabu ku magare yari akuruwe n’amafarashi, igihe Yehova yavugaga ibizamubaho agira ati:+ 26 ‘“Njyewe Yehova ndavuze nti: “ejo nabonye amaraso ya Naboti+ n’ay’abahungu be bishwe; none umenye ko nzabahorera,+ nawe nkakwicira muri uyu murima, uko ni ko Yehova yavuze.’ Ngaho muterure umujugunye muri uyu murima nk’uko Yehova yabivuze.”+
-
-
Umubwiriza 4:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nanone natekereje ku bikorwa byose byo gukandamiza bikorerwa muri iyi si. Nabonye amarira y’abakandamizwa, ariko ntibari bafite uwo kubahumuriza.+ Ababakandamizaga bari bafite ububasha bwinshi. Mu by’ukuri abakandamizwaga ntibari bafite uwo kubahumuriza.
-