-
1 Abami 22:37, 38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
37 Uko ni ko umwami yapfuye. Nuko bazana umurambo we i Samariya aba ari ho bamushyingura. 38 Igihe bogerezaga igare rye ry’intambara ku kidendezi cy’i Samariya, imbwa zaraje zirigata amaraso ye nk’uko Yehova yari yarabivuze.+ Muri icyo kidendezi ni ho indaya ziyuhagiriraga.
-
-
2 Abami 9:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Yehu abwira Bidukari wari umwungirije ati: “Muterure umujugunye mu murima wa Naboti w’i Yezereli.+ Wibuke ko njye nawe twari kumwe turi inyuma ya papa we Ahabu ku magare yari akuruwe n’amafarashi, igihe Yehova yavugaga ibizamubaho agira ati:+ 26 ‘“Njyewe Yehova ndavuze nti: “ejo nabonye amaraso ya Naboti+ n’ay’abahungu be bishwe; none umenye ko nzabahorera,+ nawe nkakwicira muri uyu murima, uko ni ko Yehova yavuze.’ Ngaho muterure umujugunye muri uyu murima nk’uko Yehova yabivuze.”+
-