-
2 Ibyo ku Ngoma 18:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Hashize imyaka, aramanuka ajya kwa Ahabu i Samariya,+ Ahabu yitambira ibitambo byinshi by’intama n’inka, atambira n’abo bari kumwe. Atangira kumwinginga ngo bajyane gutera Ramoti-gileyadi.+ 3 Hanyuma Ahabu umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati umwami w’u Buyuda ati: “Ese tuzajyana gutera Ramoti-gileyadi?” Aramusubiza ati: “Njye nawe turi umwe. Abantu banjye ni na bo bawe kandi turajyana ku rugamba.”
-