-
Yosuwa 20:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Mu karere ka Yorodani, ni ukuvuga mu burasirazuba bwa Yeriko, mu karere kahawe umuryango wa Rubeni mu bibaya byo mu butayu, batoranyije umujyi wa Beseli,+ mu karere kahawe umuryango wa Gadi batoranya umujyi wa Ramoti+ y’i Gileyadi, naho mu karere kahawe umuryango wa Manase,+ batoranya umujyi wa Golani+ y’i Bashani.
9 Iyo ni yo mijyi Umwisirayeli wese cyangwa umunyamahanga wabaga mu Bisirayeli wicaga umuntu atabishaka, yashoboraga guhungiramo+ kugira ngo ushaka guhorera uwishwe atamwica mbere y’uko ajya kuburanira imbere y’abaturage.+
-
-
1 Abami 4:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Salomo yari afite abayobozi b’intara 12 muri Isirayeli hose, bazanaga ibyokurya byatungaga umwami n’abo mu rugo rwe. Buri wese yagiraga ukwezi kumwe mu mwaka+ ko kubizana.
-