-
2 Ibyo ku Ngoma 18:8-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Nuko umwami wa Isirayeli ahamagara umwe mu bakozi b’ibwami, aramubwira ati: “Ihute uzane Mikaya umuhungu wa Imula.”+ 9 Icyo gihe umwami wa Isirayeli na Yehoshafati umwami w’u Buyuda, bari bicaye ku ntebe zabo z’ubwami bambaye imyenda y’abami. Bari bicaye ku mbuga bahuriraho imyaka ku marembo ya Samariya, na ba bahanuzi bose bari imbere yabo barimo bahanura. 10 Hanyuma Sedekiya umuhungu wa Kenana akora amahembe mu cyuma, aravuga ati: “Yehova aravuze ati: ‘aya ni yo uzicisha Abasiriya kugeza ubamaze.’” 11 Abandi bahanuzi bose na bo bahanura batyo bati: “Tera Ramoti-gileyadi kandi uzayifata.+ Yehova azatuma uyitsinda.”
-