2 “Mwana w’umuntu we, hanurira abahanuzi bo muri Isirayeli ibyago bizabageraho,+ ubwire abahimba ibyo bahanura+ uti: ‘nimwumve ibyo Yehova avuga. 3 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “bazabona ishyano abahanuzi batagira ubwenge, bakurikiza ibyo mu mitima yabo kandi nta cyo beretswe.+