-
2 Ibyo ku Ngoma 18:12-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nuko umuntu wari wagiye guhamagara Mikaya aramubwira ati: “Abahanuzi bose bahanuriye umwami ibintu byiza. Nawe rero uvuge nk’ibyo bavuze,+ uhanure ibyiza.”+ 13 Ariko Mikaya aravuga ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko icyo Imana yanjye iri bumbwire ari cyo ndi buvuge.”+ 14 Nuko Mikaya yitaba umwami maze umwami aramubaza ati: “Mikaya we, dutere Ramoti-gileyadi, cyangwa mbireke?” Ahita amusubiza ati: “Yitere kandi urayifata. Uri buyitsinde.” 15 Umwami abyumvise aramubaza ati: “Ndakurahiza kangahe kugira ngo umbwize ukuri? Ntugire ikindi umbwira uretse ibyo Yehova yakubwiye.”* 16 Mikaya aravuga ati: “Mbonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi nk’intama zitagira umushumba.*+ Nanone Yehova aravuze ati: ‘aba ntibagira ubayobora. Buri wese nasubire mu rugo rwe amahoro.’”
-