-
2 Ibyo ku Ngoma 18:23-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Sedekiya+ umuhungu wa Kenana yegera Mikaya+ amukubita urushyi ku itama,+ aramubwira ati: “Umwuka wa Yehova wanyuze he umvamo ngo uze kuvugana nawe?”+ 24 Mikaya aramusubiza ati: “Uzahamenya umunsi uzinjira mu cyumba cy’imbere cyane ugiye kwihisha.” 25 Umwami wa Isirayeli aravuga ati: “Mufate Mikaya mumushyire Amoni umutware w’umujyi na Yowashi umuhungu w’umwami. 26 Mubabwire muti: ‘umwami aravuze ati: “mushyire uyu mugabo muri gereza+ mujye mumuha umugati n’amazi bidahagije, kugeza igihe nzavira ku rugamba amahoro.”’” 27 Ariko Mikaya aravuga ati: “Nuva ku rugamba amahoro, Yehova azaba atavuganye nanjye.”+ Yongeraho ati: “Bantu mwese muri hano murabe mubyumva!”
-