-
1 Abami 20:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Beni-hadadi aramubwira ati: “Imijyi papa yambuye papa wawe nzayigusubiza kandi uzihitiremo imihanda y’i Damasiko uzajya ucururizamo nk’uko papa yari ayifite i Samariya.”
Ahabu aramusubiza ati: “Ubwo tugiranye iri sezerano ngiye kukureka ugende.”
Uko ni ko Ahabu yagiranye isezerano na Beni-hadadi aramureka aragenda.
-
-
1 Abami 22:31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Umwami wa Siriya yari yategetse abayobozi 32 bayoboraga abagendera ku magare ye y’intambara+ ati: “Ntimugire undi muntu murwanya, yaba abasirikare basanzwe cyangwa abasirikare bakuru, ahubwo murwanye umwami wa Isirayeli wenyine.”
-