-
1 Abami 16:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Akimara kuba umwami, mbese acyicara ku ntebe y’ubwami, yahise yica abo mu muryango wa Basha bose.* Nta muntu n’umwe w’igitsina gabo* yasize, baba bene wabo cyangwa incuti ze. 12 Uko ni ko Zimuri yarimbuye abo mu muryango wa Basha bose, nk’uko Yehova yari yarabivuze igihe yamutumagaho umuhanuzi Yehu, akamubwira ko azagerwaho n’ibibi.+
-