-
Kuva 14:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Mose arambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja+ maze muri iryo joro ryose Yehova ahuhisha umuyaga ukomeye uturutse iburasirazuba, atangira gusubiza inyanja inyuma. Nuko atuma ubutaka bwo hasi mu nyanja bwumuka,+ kandi amazi yigabanyamo kabiri.+ 22 Hanyuma Abisirayeli banyura mu nyanja ku butaka bwumutse,+ amazi ameze nk’inkuta zibakikije iburyo n’ibumoso.+
-
-
2 Abami 2:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Hanyuma atoragura umwenda w’abahanuzi+ wari wavuye kuri Eliya ukagwa, aragenda ahagarara ku nkombe ya Yorodani. 14 Nuko afata wa mwenda wa Eliya wari waguye, awukubita ku mazi aravuga ati: “Yehova Imana ya Eliya ari he?” Awukubise ku mazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya iburyo andi ajya ibumoso, nuko Elisa arambuka.+
-